wex24news

umugabo yafatanywe udufuka turimo inzoka zirenga 100 nto

Mu Bushinwa umugabo yafatanywe inzoka 100, ubwo yari amaze kwambuka icyambu gihuza Hong Kong n’umujyi wa Shenzhen nk’uko abashinzwe gasutamo babivuga.

Uyu muturage utavuzwe amazina mu iperereza ryakozwe bamusanganye inzoka 104 mu mifuka itandatu itandukanye ifungishije imigozi.

Amategeko y’u Bushinwa avuga k’umutekano w’ibinyabuzima n’igenzura ry’indwara, abuza abantu kwinjiza mu gihugu ibinyabuzima bitazwi nta ruhushya.

Abarenze ku byo amategeko avuga bakurikiranwa hakurikijwe amategeko ubuyobozi bwa gasutamo buteganya nubwo hatabashijwe gutangaza ibihano uwo mugabo azahabwa.

Kuba u Bushinwa ari kamwe mu duce dufite ubucuruzi bwinshi bw’inyamaswa nabyo biba impamvu zo kuzinjiza ku bwinshi. Ubuyobozi bw’iki gihugu burimo kugerageza guhashya ubwo bucuruzi butemewe.