wex24news

yasezeranyije abatuye Bumbogo umuhanda wa kaburimbo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo abasezeranya ko nibatora neza tariki 15 Nyakanga ku munsi nyirizina w’amatora umuhanda ujya Bumbogo uzashyirwamo kaburimbo.

Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranije nitumara guhitamo neza itariki 15.”

Umukandida ku mwanya wa Perezida Paul Kagame yavuze ko FPR-Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga ndetse n’abari imbere mu Gihugu ugasanga babayeho nk’impunzi.

Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu Gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yarahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.”

Abatuye i Bumbogo bari babukereye kwakira umukandida wabo

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko politiki y’uyu Muryango iha amahirwe Abanyarwanda bose.

Yifashishije inkuru ya Irere Claudette na Yvan Butera yagize ati “Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite imyaka ine ariko uko tungana kose tugahurira hano tukongera kubaka Igihugu cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri ‘lift’ yo muri Minisiteri ubu ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo, ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw’Igihugu gishyize imbere abacyo ntawe dushyize inyuma.”