wex24news

Koffi yahamagajwe n’Umushinjacyaha Mukuru

Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusumba izindi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024 yatumijeho umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu njyana ya Rumba.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu Mushinjacyaha, Alexis Amisi Ometete, yamenyesheje Olomide ko asabwa kwitaba Saa Tanu z’amanywa tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Mu ihamagara uyu muhanzi yandikiwe, yasobanuriwe ko impamvu yatumijweho n’Umushinjacyaha Mukuru azayisobanurirwa ubwo azaba ageze mu biro bye biherereye mu gace ka Gomba mu mujyi wa Kinshasa.

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa CSAC, Olomide yatangaje ko yibukijwe ko ari Ambasaderi w’injyana ya Rumba, bityo ko mu mvugo ye akwiye gushyiramo dipolomasi, kabone n’iyo yaba afite ukuri n’ibimenyetso.

Ibinyamakuru byo muri RDC bigaragaza ko gutumizwa kwa Olomide mu Bushinjacyaha bishobora kuba bifitanye isano n’aya magambo CSAC ihamya ko aca intege ingabo z’iki gihugu ziri ku rugamba.