Umukandida wiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda yijeje abahinzi b’ibirayi ko natorwa muri buri karere azahageza uruganda rutunganya imbuto nziza y’ibirayi isigaye ihenda abo bahinzi.
Dr Frank Habineza yavuze ko natorwa muri buri Karere azahageza uruganda rutunganya imbuto nziza y’ibirayi.
Yagize ati “Ubushize ubwo twazaga hano kubasaba amajwi ngo tuzinjire mu nteko, mwarayaduhaye turabashimira, kandi ibyifuzo byanyu ku byo mwadusabye gukora ibirenga 70% byarakemutse, n’ubu rero nimwongera kutugirira icyizere mukadutora munshyigikira kuba Perezida wa Repeburika mugatora n’abadepite bacu, n’ibindi byifuzo byanyu bizakemuka.”
Yakomeje agira ati “Twumvise ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ihenze cyane aho iy’indobanure itubuye neza igura arenga 1000Frw, nimuramuka mudutoye dufite muri gahunda ko muri buri karere hazubakwa uruganda rutunganya imbuto nziza y’ibirayi ku buryo izajya iboneka hafi vuba kandi ihendutse.”
Dr Frank Habineza yijeje abo bahinzi, yanemeje ko hazubakwa n’ubuhinikiro buhagije bw’umusaruro uboneka mu bice batuyemo ndetse hakanubakwa n’ubwanikiro bw’uwo musaruro mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi buhaza ubukora agasagurira n’amasoko.