wex24news

Abakinnyi bari mu byishimo nyuma yo guhabwa miliyoni eshatu buri wese

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

Ni irushanwa ryabereye mu gihugu cya kameruni umwaka ushize muri Kanama aho abakobwa b’ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball bageze mu 1/2 cy’igikombe cy’afurika gusa bakaza gusoza ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Cameroon ku mwanya wa Gatatu.

Ni ubwambere byari bibaye mu mateka y’ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaba abagabo ndetse n’abagore kugera mu makipe Ane ya mbere muri Afurika dore ko ubu abahungu bahagaze ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo cyabereye mu Misiri umwaka ushize.