wex24news

Argentine yegukanye Copa América

Argentine yabaye ikipe ya mbere yegukanye irushanwa rya Copa América inshuro nyinshi (16) nyuma yo gutsinda bigoranye Colombia igitego 1-0 cya Lautaro Martínez, mu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Uyu mukino watinze gutangira kubera imvururu zatewe na bamwe mu bafana amagana ba Colombia bifuzaga kwinjira muri stade nta matike bafite biba ngombwa ko amarembo yose yongera gufungwa.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Amerika yo Hagati n’y’Amajyepfo yasohoye itangazo rimenyesha abo bantu ko uko byagenda kosa abareba umukino ari abishyuye gusa.

Yagize iti “Turashaka kubwira abantu batishyuye ko batinjira muri stade, igihe cyose yakongera gufungurira amarembo. Turabamenyesha ko umukino uza gukererwaho iminota 30.”

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta n’imwe irebye mu izamu biba ngombwa ko amakipe yombi ajya kumva inama z’abatoza ari 0-0.

Icya kabiri cyatangiranye imbaraga kuri Argentine ariko ku bw’amahirwe make rutahizamu wayo Lionel Messi agira ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Nicolas Gonzalez ku munota wa 66.

Argentine yahise iba ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe inshuro nyinshi kuko imaze kucyibikaho izigera kuri 16, ikuraho agahigo yari isangiye na Uruguay.