Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,NEC yavuze ko iby’ibanze bizaba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika izabitangaza mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, mu gihe ibyavuye mu matora y’Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024, NEC yavuze ko kandi ku wa 16 Nyakanga 2024 ari na bwo hazaba amatora y’abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, n’ay’umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Afite Ubumuga.
NEC yavuze ko iby’ibanze bizaba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika izabitangaza mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 izatangaza iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, mu gihe ku mugoroba w’uwo munsi izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.
Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, cyatangiye ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024 kizakorwa mu byiciro.
ada¬fite akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi mu gihe abyifuza.
Iyi komisiyo yavuze ko itora ni ibanga ndetse ko bibujijwe gufata amafoto mu bwihugiko cyangwa se agaragaza uwo umuntu yatoye.
NEC yatangaje ko abakorerabushake barenga ibihumbi 100 boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu gufasha kugira ngo amatora agende neza ndetse biteganyijwe ko indorerezi zirenga 1100 ari zo zizaba zikurikirana uko amatora ari kugenda.