wex24news

Umukecuru yagiye gutora mu gicuku aherekezwa n’Ingabo z’u Rwanda

Nyiransabimana Venerande w’imyaka 65 y’amavuko yatunguranye ubwo yerekezaga kuri site y’itora butaracya aje kwitorera Perezida n’Abadepite ashimira abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda bamuherekeje akagera kuri site ntacyo yikanga.

z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga, Nyiransabimana we yari yahageze saa kumi na 45, akaba yabitewe n’uko yumvaga nta cyo yikanga kuba yahagera azindutse. 

Yashimiye abasirikare bamuherekeje bakamugeza kuri site y’itora, akaba yatoye abayobozi azi neza ko bazasigasira umutekano n’ubwisanzure bwa buri wese. 

Uyu mubyeyi atuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, akaba  avuga ko kuzinduka ajya gutora, ari icyizere afititiye umutekano w’igihugu cy’u Rwanda rwamubyaye , kandi ari ukugira ngo yitorere abayobozi yifuza ko bakomeza iterambere ry’imibereho myiza u Rwanda rumaze kugeraho badasize n’umutekano.

Avuga ko kuba yazindutse saa kumi kandi atikanga ko mu nzira ko hari uwamugirira nabi, abiterwa no kwizera umutekano Igihugu gifite. 

Nyiransabimana akomeza avuga ko impamvu avuga umutekano ari uburyo abashinzwe umutekano bamuherekeje ndetse ko abashimira muri rusange.

Ati: “Hari ikintu nibagiwe kukubwira niba ari uko maze gusaza! Urumva hari ahantu nageze mpura n’abasirikare bari bari mu muhanda barambaza ngo ndajya he noneho mbasubiza ko ngiye gutora, nuko nabo bati : “mukecu ngwino tukugezeyo”. Maze baranzana bangeza hano, ku buryo rwose ndi kubashimira cyane.”

Nyiransabimana asaba abayobozi yamaze gutora ko bakomeza gusigasira ibyagezweho, nk’umutekano imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ryabo.