wex24news

yatangaje ko hari abantu bagerageje kumwica inshuro ebyiri mu mezi umunani ashize

Umunyemari akaba nyiri urubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari Twitter, Elon Musk yatangaje ko hari abantu bagerageje kumwica mu mezi umunani ashize.

Musk yabigarutseho nyuma y’uko Donald Trump wigeze kuyobora Amerika na we arashwe agakomereka ku gutwi ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania tariki 13 Nyakanga 2024.

Trump wakomeretse mu buryo budakanganye yahise akurwa aho igitaraganya n’inzego z’umutekano.

Nyuma y’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi Elon Musk yabwiwe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X ko akwiye gukuba gatatu umutekano we kuko abashaka kwica Trump na we bazamugabaho igitero.

Musk ati “Ibihe bibi biri imbere, abantu babiri mu ibihe bitandukanye bagerageje kunyica mu mezi umunani ashize. Bafashwe bitwaje imbunda nyuma y’iminota 20 uvuye ku biro bikuru bya Tesla muri Texas.”

Musk yavuze ko akurikije ibyagaragaye mu kiganiro mpaka cyahuje Trump na Biden mu mpera za Kamena 2024, bigaragaza ko nta Perezida Amerika ifite.