wex24news

akomeje kuvugisha abantu kubera imyambarire ye

Umugore wa Kanye West; Bianca Censori, yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro itavuzweho rumwe.

Uyu mugore w’imyaka 29 yagaragaye ari kumwe na Kanye West ubwo bari bagiye kureba filime “A Quiet Place: Day One”.

Bianca yagaragaye mu Mujyi wa Los Angeles yambaye agakabutura kagufi ndetse n’icyo hejuru kimeze nk’udushumi tunyura mu ntugu ndetse tunahisha imoko y’amabere ye.

Uyu mugore akenshi akunze kugaragara yambaye imyambaro itavugwaho rumwe akenshi ndetse nko mu ntangiro z’uyu mwaka yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye ubusa.