wex24news

Ibi ni iby’agateganyo dutegereje ibisesuye

Umukandida wigenga Mpayimana Phillippe, yagaragaje ko ibyibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari iby’agateganyo, agaragaza ko agifite icyizere mu gihe hagitegerejwe itangazwa ry’umwanzuro ntakuka w’ibyavuye mu matora.

Mpayimana Phillippe, yagize ati “Buriya ndi kimwe n’abandi Banyarwanda bose dukeneye kumenya ibivuye mu matora byuzuye bisesuye, ibi baratubwira ko ari agateganyo. Ntago nagira icyo mbivugaho icyo Abanyarwanda bashaka abasesenguzi ni mwe muzadufasha kukivuga.”

“Icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo, ibijyanye n’umubare w’amajwi n’umubare w’abazaga mu bikorwa byanjye byo kwiyamamaza simbitindaho, icy’ingenzi twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mubuyobozi.”

Mpayimana, yavuze ko kuba amajwi yagira muri aya matora yajya munsi y’ayo yagize mu 2017, bitavuze ko ubushobozi bwe bwagabanyutse, ahubwo ko yifuza “Abanyarwanda bareba icyerekezo cya demokarasi aho kiganisha baba aribyo bemeje tukabigendamo gutyo”.

Yakomeje agira ati “Turashoboye, igihe bizaba ngombwa bategereje gushyiraho ubuyobozi bushya busimbura uburiho, ntibazirirwe bagira impungenge twarabyerekanye bihagije. Nibarebera mu manota bashobora kugira ngo ntawe ushoboye uhari, ariko icyo nifuza ni igihe bahisemo mu bundi buryo nzaharanira kwerekana icyo nshoboye mu gihugu cyacu.”

Mpayimana, yavuze ko urugendo rwe muri politiki rutarangira mu gihe atatorwa, kubera urukundo afitiye u Rwanda. Ubwo yajyaga gutorera kuri Site ya Camp Kigali, Mpayimana yavuze ko yatsinda cyangwa yatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa.

Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.