wex24news

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi, yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC uzanagaragaramo aba bakinnyi bashya bayinjiyemo bazanayifasha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Rayon nyuma yo kugura abakinnyi barimo ab’amazina aremereye yatangaje icyo ihishiye abakunzi

Uyu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Gorilla FC, uzaba mu mpera z’iki cyumweru, tariki 20 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Rayon Sports yateguye uyu mukino nyuma yo kugura abakinnyi barimo umunyezamu Ndikuriyo Patient wavuye mu Magaju FC, Ombolenga Fitina wavuye muri APR FC, Nshimiyimana Emmanuel Kabange waturutse muri Gorilla FC, Gnigne wavuye muri Senegal.

Iyi kipe kandi yaguze Richard wavuye muri Muhazi Utd, Niyonzima Olivier Sefu Sefu watandukanye na Kiyovu Sports, ndetse na Ishimwe Fiston wakiniraga AS Kigali.

Aba bakinnyi kandi bazanagaragara mu mukino wo ku wa Gatandatu, mu gihe iyi kipe ya Rayon Sports inakomeje urugendo rwo kugura abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Rayon Sports ikomeje imyitozo mu Nzove, gusa kugeza ubu ikaba itaratangaza abatoza bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 aho imyitozo iri kuyifashwamo n’abatoza bo mu Ikipe ya Rayon Sports y’abagore.

Rayon Sports yifuza kuzatwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, iheruka igikombe mu myaka itanu ishize, ubwo yatwaraga icya 2019, ibindi byakurikiyeho byose bikaba byaregukanwe na mucyeba wayo APR FC.