wex24news

PDI yashimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryifatanyije na Perezida Paul Kagame kwishimira intsinzi yo kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Image

Ni mu itangazo iryo shyaka ryashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yari imaze gutangaza  ko Paul Kagame ari we waje imbere mu bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, akagira amajwi 99,15% nk’uko ibarura ry’ibanze ry’amajwi ribigaragaza. 

PDI yanashimiye kandi Umuryango FPR-Inkotanyi wamutanze nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, akaba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ni amajwi yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, ari na wo munsi Abanyarwanda bo mu gihugu imbere batoyeho Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

PDI nka rimwe mu mashyaka yari yashyigikiye FPR-Inkutanyi kwamamaza Perezida Kagame, yishimiye intsinzi yagize.

PDI yanashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye amatora ari benshi kandi bagakomeza kwimakaza Demokarasi, ndetse ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Ni ishyaka kandi ryashimangiye ko ryishimiye ibyavuye mu matora.