wex24news

Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica abagore 42

Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umugabo bivugwa ko ari “umwicanyi ruharwa” ukekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda,aho imibiri yabo yatemaguwe yabonetse muri ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda.

Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwica abagore 42

Polisi ivuga ko Jomaisi Khalisia w’imyaka 33, yemeye ko yishe abagore 42 kuva mu 2022, harimo n’umugore we bwite.

Ukekwaho icyaha yafatiwe mu kabari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 ubwo yari arimo kureba umukino wa nyuma wa Euro.

Abantu muri Kenya barakaye cyane kuva babona umurambo wa mbere wari washwanyagujwe wabonetse ku wa Gatanu muriKariyeri ya Mukuru i Nairobi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ku byaha (DCI), Mohamed Amin yagize

ati: “Yiyemereye ko yashutse, yica kandi ajugunya imirambo y’abagore 42 aho bajugunywe, bose bishwe hagati ya 2022 ndetse no ku wa kane tariki ya 11/7/2024.”

Mohamed Amin yakomeje avugako ko nyuma yo gufatwa kwe, ukekwaho icyaha yajyanye n’abapolisi aho yabaga nko muri metero 100 uvuye aho icyaha cyakorewe.

Polisi yeretse itangazamakuru bimwe mu bintu bivugwa ko byakuwe mu nzu ukekwaho icyaha yabagamo, birimo terefone 10, mudasobwa igendanwa, indangamuntu n’imyambaro y’abagore.