wex24news

Umubyeyi wa Bianca yitabye Imana

Umubyeyi w’umunyamakuru Bianca yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14-15 Nyakanga 2024, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Nyina wa Bianca Baby yapfuye

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca yagize ati “Mana kubera iki? Ugire iruhuko ridashira mubyeyi!”

Bianca yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yafashwe n’uburwayi atangira ahumeka nabi bamujyanye kwa muganga yitaba Imana.

Ati “Ntabwo yari asanzwe arwaye, yafashwe ahumeka nabi tumwihutisha kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal birangira yitabye Imana.”

Benshi mu nshuti z’uyu mukobwa bamwihanganishije muri ibi bihe bikomeye arimo. Benshi mu bahanzi n’ababarizwa mu myidagaduro hano mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje uyu mukobwa bamusaba gukomera.