wex24news

Umugabo yiyahuye amaze gukora ibara mu rugo rwe

Umugabo wo mu karere ka Nyaruguru arakekwaho gutema umugore n’umwana we, ahita yiyahurira.

Byabereye mu mudugudu wa Gasave, mu kagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru.

Nyuma y’uko bimenyekanye ko yatemye umugore n’umwana yahise yikingirana mu nzu wenyine, abaturanyi batabaye basanga yikingiranye mu nzu, bamwe bihutira kujyana umugore n’umwana kwa muganga, abandi bakomeza gutegerereza hanze umugabo kugira ngo bamushyikirize inzego z’umutekano.

Hashize umwanya bategereje umugabo baramuheba, niko gusunika idirishya rigwa imbere babona amanitse mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge Umuhoza Josephine yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko uriya mugabo ibyo akekwaho yabitewe n’amahane yari asanzwe agira.

Yagize ati Yari asanganwe amahane kuko yakundaga gukomeretsa abantu, yanabifungiwe inshuro ebyiri zitandukanye.”

Umugore ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya CHUB i Huye, naho umwana kuko yatemwe ku kaboko yaradozwe asubira iwabo.