wex24news

umutoza w’ ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yasezeye

Umwongereza Gareth Southgate yamaze gusezera ku mirimo yo kuba Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nyuma yo gutakaza Igikombe cya Euro 2024.

England manager Gareth Southgate applauds the fans

Hashize imyaka 21 Gareth Southgate yinjiye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nk’umutoza ahereye mu y’abatarengeje imyaka 21, gusa mu 2016 ahabwa gutoza Ikipe nkuru.

Amakuru yagiye hanze avuga ko uyu mugabo yasabwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza butifuza kumutakaza, guhagarika aka kazi akaba yashakirwa izindi nshingano.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, yatanze ubutumwa bushimira abakunzi b’Ikipe y’Igihugu ati “Nk’Umwongereza wishimye, byari umunezero gukinira no gutoza Ikipe y’Igihugu. Hari icyo byari bivuze kuri njye kandi narabigaragaje.”

“Nagize amahirwe yo gutoza abakinnyi benshi mu mikino 102, buri wese yari yishimiye kwambaro umwambaro w’Ikipe y’Igihugu kandi bafasha n’Igihugu mu buryo bushoboka.”

Muri iyo mikino 102 yakinnye harimo 61 yatsinze, 17 yatsinzwe ndetse n’indi 24 yanganyije. Ibi byatumye aba umutoza wa mbere wagejeje Ikipe y’Igihugu ku mikino ya nyuma y’amarushanwa akomeye inshuro ebyiri.