wex24news

yashimiye Kagame watsinze amatora by’agateganyo

Dr. Frank Habineza wiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yashimiye Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), itangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Iby’ibanze byavuye mu matora byagaragaje ko Paul Kagame ari we wayatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe Dr. Frank Habineza yagize 0.53%, naho Mpayimana Philippe akaba yagize 0.32%.

Nyuma yo kumva ibyavuye mu matora by’ibanze, Dr. Frank Habineza yavuze ko abyakiriye, ndetse ashimira Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi, nyuma yo kugezwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibyavuye mu matora by’agateganyo, nagira ngo ntangaze ko tubyakiriye, kandi ko duhaye ishimwe cyangwa se felicitation Nyakubahwa Kagame Paul wagize amajwi menshi kuturusha. Murakoze cyane”.