wex24news

yemejwe nk’umukandida, atangaza uzamubera Visi Perezida

Nyuma y’iminsi ibiri arashwe ku gutwi kw’iburyo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza guhagarira ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora ya Perezida muri Amerika, Donald Trump yamaze kwemezwa burundu nk’umukandida w’iri shyaka.

Donald Trump yemerejwe mu nama ku rwego rw’igihugu y’Aba-Républicais yabaye ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 nyuma yo kugira ubwiganze bw’amajwi mu barwanshyaka baryo.

Nyuma yo kwemezwa burundu nk’uzahagarira iri shyaka, Trump yahise atangaza James David Vance usanzwe ari Umusanateri uhagrariye Leta ya Ohio nk’uzamubera Visi Perezida bagiye no gukomezanya ibikorwa byo kwiyamamaza.

Donald Trump yanditse amateka yo kuba umukandida wemejwe inshuro eshatu zikurikiranya n’ishyaka ry’Aba-Républicais ngo arihagararire mu matora ya perezida.

Image

Visi Perezida mushya wa Trump asobanuye ibyo azashyira imbere naramuka atowe. Uyu musenateri James David Vance asanzwe ari umwe mu ba-Républicais bashyigikye Trump ndetse bahuriye ku kuba badashyigikiye politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.

Abasesenguzi muri politike ya Amerika, bavuga ko nyuma y’uko Donald Trump agerageje arashwe icyizere cye cyo gutsinda amatora cyahise kizamuka cyane ndetse ko asa n’uwamaze kuyatsinda bitewe n’uko ubwo yaraswagaho amasasu akamuhusha byamugaragaje nk’intwari.

Byamaze gutangazwa kandi ko Senateri JD Vance azahurira mu kiganiro mpaka na Kamala Harris na we uri kwiyamamazanya na Joe Biden ku kongera kumubera Visi perezida.