Umunyemari Elon Musk yatangaje ko agiye gukura ibigo bye muri Leta ya California birimo SpaceX ndetse na X yahoze ari Twitter, kubera itegeko rishya bashyizeho ribuza abarimu kumenyesha ababyeyi ko abana babo biyumba bitandukanye n’uko bavutse ku bijyanye n’igitsina.
Ni itegeko ryashyizweho umukono na guverineri w’intara ya California, Gavin Newsom, ku wa 15 Nyakanga 2024.
Musk yagize ati “ Ndimura icyicaro cya SpaceX kiri muri California mbyimurire muri texas kubera ko itegeko rishya bashyizeho ryo kubuza abarimu kubanza kubaza ababyeyi mu gihe abana babo bahinduye uko biyumva mu bijyanye n’igitsina ribangamira umuryango ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko yabwiye Newsom ko iri tegeko rishya yashyizeho rizatuma abantu batuye muri California bahimuka kugira ngo barinde imiryango yabo.
Amerika ni hamwe mu ho abana bahabwa uburenganzira bwo kuba bakwihitiramo igitsina runaka bumva bishimiye gitandukanye n’icyo bavukanye ndetse bikandikwa mu nyandiko z’irangamimerere, ku mashuri n’ahandi.
Hari Leta zimwe zifite amategeko atabyemera mu gihe ababyeyi batabanje kubitangaho uburenganzira, muri California umwana ku ishuri ashobora kwiyita umuhungu kandi yaravutse ari umukobwa, akabyemererwa bitabaye ngombwa ko umubyeyi we abazwa.