wex24news

Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi yashyinguwe nyuma y’imyaka 4 apfuye

Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi, yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga nyuma y’imyaka ikabakaba ine apfuye.

Buyoya wabaye Perezida w'u Burundi yashyinguwe nyuma y'imyaka 4 apfuye

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yashyinguwe n’abo mu muryango we ahitwa i Rutovu mu majyepfo y’u Burundi.

Uyu mugabo ushinjwa kujya ku butegetsi akoreye Coup d’état Melchior Ndadaye, nyuma yo gupfa yari yarashyinguwe by’agateganyo i Bamako muri Mali, mbere y’uko umurambo we utabururwa ukajya gushyinguranwa n’abasokurikuza be.

Amakuru avuga ko uyu muryango washoboye kumushyingura mu Burundi nyuma yo kubanza gusaba Leta y’iki gihugu uburenganzira bwo gucyura umurambo we no kuwushyingura.

Buyoya waherukaga kwegura ku nshingano zo kuba Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu karere ka Sahel, yapfuye nyuma y’amezi abiri ubutabera bw’u Burundi bumukatiye igifungo cya burundu.

Byari nyuma yo kumuhamya kugira uruhare mu rupfu rwa Ndadaye; ibyo we yari yarakunze guhakana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *