wex24news

Bwiza yitandukanyije n’uwamwiyiritiye ku rubuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yitandukanyije n’uwamwiyiritiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X akanatangaho igitekerezo avuga ku bahanzi baherutse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, akavuga ko “yibaza impamvu we atatumiwe.”

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe mu rungo mu karere ka Bugesera, bamwe mu bahanzi batuye muri ako karere, nyuma y’uko byari byasabwe na Butera Knowless na we utuye muri aka Karere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, uwiyita @bwizaofficial_ ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], yavuze ko atumva impamvu we atatumiwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame kandi na we ari umuturanyi.

Uyu wiyitiranyije n’umuhanzikazi Bwiza, yagize ati Ntimubifate nko kwigereranya, Mama Butera [Knowless] ni umu umunyabigwi nubaha, gusa nanjye ndi umu artist nk’abandi ba artist duturanye hano. None ndibaza ngo kuki yaba ari njye wabuzemo ubwo ntakibazo mwumvamo.”

Umuhanzikazi Bwiza Emerance akoresheje konti ye, yamaganye ubutumwa bw’uyu wamwiyitiriye, anavuga ko yifuza kumenyesha abakunzi be ko afite konti imwe yo kuri X, ndetse ko ari na yo anyuzaho ibikorwa bye byose bya muzika n’ibindi bya buri munsi.

Uyu muhanzikazi kandi yahise anamenyesha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, bigaragaza ko yifuza ko uru rwego rubyinjiramo rugakemura ikibazo cy’uyu muntu wamwiyitiriye kuri X.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *