wex24news

Haruna Niyonzima yahawe ikaze muri Rayon Sports yahoze akinira

Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuye muri Al Ta’awon SC, yemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahozemo mu myaka 17 ishize.

Uyu mukinnyi na bagenzi be, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera muri Stade Amahoro.

Rayon Sports Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ku mugaragaro ko Haruna Niyonzima ari umukinnyi wayo mushya.

Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru itangaza Niyonzima yavuze ko “yishimiye kongera kwakira Haruna Niyonzima, si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 34 akiniye iyi kipe kuko yayinyuzemo akigera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2006-07, akomereza muri APR FC yamwohereje hanze y’u Rwanda.

Nubwo Haruna Niyonzima adaheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni umwe mu bayigiriye akamaro kanini mu mikino irenga 100 yayigaragayemo guhera mu 2006.

Uyu mukinnyi na bagenzi be, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera muri Stade Amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *