wex24news

Iran yahakanye ibyo gushaka kugirira nabi Trump

Iran yamaganye yivuye inyuma amakuru yo gushaka guhitana Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uri no mu bakandida bahabwa amahirwe uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatu ibinyamakuru byo muri Amerika birimo CNN byatangaje ko bifite amakuru yizewe aturuka mu bayobozi ba Amerika, y’uko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kubera umugambi wa Iran wo kugirira nabi Donald Trump.

Trump yavuye ku butegetsi arebwa nabi na Iran kubera uruhare rwa Amerika mu iyicwa rya Qassem Soleimani wari mu basirikare bakuru ba Iran. Yiciwe muri Iraq mu 2020 bigizwemo uruhare na Amerika.

Amakuru yatangajwe avuga ko Iran ishaka kwihorera kuri Trump, icyakora ntabwo havuzwe niba hari aho bihuriye n’igitero Trump yasimbutse kuwa gatandatu ushize ubwo yarasirwaga mu bikorwa byo kwiyamamaza, Imana igakinga ukuboko.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Nasser Kanaani yatangaje ko ibirego Amerika ishinja igihugu cye nta shingiro bifite.

Yavuze ko nta mugambi igihugu cye gifite wo kwivugana Trump, ahuwo ko ari imvugo za politiki zigamije ikibi.

Icyakora, Nasser Kanaani yavuze ko Iran igifite gahunda yo guhana Trump kubw’uruhare rwe mu iyicwa rya Qassem Soleimani.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *