wex24news

Kylian Mbappé yahawe ikaze muri Real Madrid

Hari hashize iminsi myinshi abakunzi ba Real Madrid bategereje rutahizamu ukomeye w’Umufaransa Kylian Mbappé ariko mu buryo budasubirwaho yamaze kwerekanwa no guhabwa ikaze.

Ni ibirori by’akataraboneka byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, byitabirwa n’abafana, abakinnyi ndetse na bamwe mu banyabigwi ba Real Madrid mu bihe bitandukanye barimo na Zinedine Zidane wamujyanye gusura iyi kipe ubwo yari afite imyaka 12.

Inzozi zabaye impamo, ku nshuro ya mbere Kylian Mbappé ahabwa umwambaro wa Real Madrid uriho nomero icyenda yigaragariza abarimo umuryango we wamuherekeje.

Yeretswe amateka ya Real Madrid by’umwihariko mu irushanwa rya UEFA Chamions League aho iyi kipe yatwaye ibikombe 15, ashimangira ko azaharanira kongeraho kwandikwa mu bitabo byayo.

Yagize ati “Inzozi zanjye zibaye impamo. Ndishimye kandi mu by’ukuri ndanezerewe. Ni iby’agaciro kenshi kuba hano. Nasinziriye amajoro menshi ndota Real Madrid none ubu birabaye, iyi ni ikipe ya mbere ikomeye ku Isi. Ndashaka gutsinda kuko ndifuza kuba mu mateka yayo.”

Kylian Mbappé yashyize umukono ku masezerano ya Real Madrid imaze igihe imwifuza yo kuzayikinira imyaka itanu kuzageza mu 2029 nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain.

Uyu mukinnyi yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3 £ buri mwaka, ubu akaba ari we uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *