wex24news

Perezida wa Madagascar yashimiye Perezida Kagame watsinze Amatora

Perezida w’Igihugu cya Madagascar Rajoelina yashimiye ko Perezida Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024.

Perezida Rajoelina wa Madagascar yashimiye Perezida Kagame watsinze Amatora

Abinyujije kuri X, Perezida Andry Rajoelina yanditse ati “Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk’uko byatangajwe nk’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Turifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere”.

U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’inzego z’abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.

Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yavuze kandi ko icyo cyerekezo cya Perezida Kagame bagihuriyeho kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda kugira ngo iterambere ry’ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *