wex24news

Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino wa gicuti

Rayon Sports imaze iminsi igura abakinnyi barimo ab’amazina azwi muri ruhago nyarwanda no mu karere, yashyize hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC, aho harimo itike ya 20 000 Frw.

Image

Ni ibiciro byashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, mbere y’iminsi itatu ngo hakinwe uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga, kuri Kigali Pele Stadium.

Uretse itike y’ibihumbi 20 Frw yo mu myanya y’icyubahiro (VVIP), hari n’amatike y’ibihumbi 10 Frw y’ahandi hatwikiriye, iya 5 000 Frw y’ahasanzwe, ndetse n’iya 3 000 Frw y’ahasigaye hose.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino wa gicuti, nyuma y’uko imaze iminsi igura abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ufite izina rikomeye muri ruhago yo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, watangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024.

Iyi kipe kugeza ubu itaratangaza umutoza mukuru wayo, biravugwa ko ishobora kugarura Umunya-Brazil, Robertinho ufite ibigwi muri iyi kipe, dore ko ari we wayihesheje igikombe cya Shamiyona iheruka cyo muri 2019, akaba yaranayifashije kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *