wex24news

REG WBBC irahura na APR WBBC mu mukino ugena umwanya wa mbere

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu bagore iragana ku musozo, aho REG WBBC yakira APR WBBC kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga 2024 saa mbili n’igice muri Lycée de Kigali.

Ni umukino ufite kinini uvuze muri iyi shampiyona kuko ni uwa nyuma kuri REG, mu gihe APR yo igifite ikirarane.

Uyu mukino niwo ugena ufata umwanya wa mbere kuko kugeza ubu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu iyoboye n’amanota 33, mu gihe iy’ingabo iyikurikira n’amanota 30.

Mu rwego rwo kwiminjiramo agafuREG WBBC yongeyemo abakinnyi babiri bakomeye aribo Destiney Philoxy na Mercy Wanyama, ni mu gihe APR WBBC yo yaguze Hosendove Taylor Lynn wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ariko birangira atayikiniye.

Shampiyona y’Abagabo nayo irakomeza, aho Inspired Generation irakina na Orion BBC saa Kumi n’Ebyiri, mu gihe UGB BBC irisobanura na Tigers BBC saa 20:30. Imikino yombi irabera muri Kepler i Kinyinya, kwinjira kuri iyi mikino ni ukwishyura 3000 Frw na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *