wex24news

Umukobwa yashatse kwiyahurira mu nzu y’umusore yari yasuye

Akarere ka Nyanza, ubwo umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa, babana mu gihe kitarenze ukwezi bacumbitse maze umusore biba ngombwa ko asaba umukobwa gutaha iwabo mu karere ka Gakenke maze arinangira yanga gutaha ahubwo ahitamo kwiyahura yifashishije ibinini.

Amakuru avuga ko umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura niko kwihutira kumukumira.

Umusore yagize ubwoba yihutira kujya kubwira inzego z’umudugudu zihageze, zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo muhungu maze umukobwa nawe ati”Yego, banabajije umuhungu niba ashaka kubana n’uwo mukobwa nawe ati”Oya”.

Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka  ko yahabwa  amafaranga 15000 frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke.

Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo , bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.
Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma y’iminsi micye, amusaba gusubira iwabo, niko gushaka gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *