wex24news

umunyarwenya Samu ntiyahiriwe mu matora y’ abadepite

Umunyarwenya Samu Muco yatagaje ko atabashije kubona amajwi amwemerera kwinjira mu Nteko I nshinga Amategeko, ariko afite icyizere cy’uko ibyiza biri imbere bityo ntiyacitse intege.

Yabitagaje mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki 16 Nyakanga 2024, nyuma y’uko habaye amatora y’ibyiciro byihariye, birimo icyiciro cy’abagore, cy’urubyiruko ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga.

Yari mu bakandida 31 bahatanira kwinjira mu Nteko, aho hagombaga kuvamo 2 bahagararira urubyiruko[umukobwa n’umuhungu].

Samu yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atahiriwe n’urugendo rwo kwinjira mu nteko. yagize ati “mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda, Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *