wex24news

yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Pakistan

Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nyuma y’igihe gito rufunguye yo ambasade, ibyitezweho guteza imbere imikoranire mu nzego z’umutekano, ubucuruzi, ubuzima n’uburezi hagati y’ibihugu byombi.

 Mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, yavuze ko yanagiranye ibiganiro na Perezida Asif Ali Zardari, byibanze ku birimo ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ati ‘‘Byibanze ku butwererane n’imibanire hagati y’u Rwanda na Pakistan, twari dusanzwe dufitanye umubano w’igihe kirekire ariko noneho ubu tuzibanda cyane cyane ku bijyanye n’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, n’umutekano.’’

Ambasaderi Fatou Harerimana, yongeyeho ko Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari yemeye ko icyo gihugu kigiye kwihutisha iby’isinywa ry’amasezerano arimo n’ayo guteza imbere ibijyanye n’ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi.

Ikindi ni uko Pakistan yemereye u Rwanda ko izaha buruse abanyeshuri barwo bakajya kwiga muri icyo gihugu, ibijyanye n’ubuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *