wex24news

Agahenge hagati ya FARDC na M23 kongerewe iminsi 15

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko agahenge hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kongerewe ho iminsi 15.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byaherukaga gutangaza ko, hashingiwe ku biganiro umuyobozi w’urwego rw’ubutasi yagiranye n’u Rwanda na RDC mu Ugushyingo 2023, FARDC na M23 byemeye agahenge k’icyumweru.

Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, kuri uyu wa 17 Nyakanga yatangaje ko aka gahenge kongereweho iminsi 15, asaba impande zirebwa na ko kukubahiriza.

Matthew yagize ati “Amerika yakiriye neza inyongera y’iminsi 15 ku gehenge hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC kandi turasaba abo mu karere bose kukubahiriza.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Amerika izakomeza gukorana bya hafi na guverinoma ya RDC, iy’u Rwanda na Angola, hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi kugira ngo haboneke igisubizo kirambye cy’aya makimbirane.

Aka gahenge kasabwe ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero. Ntikubahirijwe uko bikwiye kuko imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ikorana na Leta ya RDC yakomeje kugaba ibitero kuri M23, igamije kuyikura mu bice yafashe.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko tariki ya 10 Nyakanga M23 yagabye ibitero ku birindiro byabo bya Nyange na Mpati, mu burengerazuba bwa Kitshanga, teritwari ya Masisi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *