wex24news

amajwi mashya yashimagiye intsinzi ya perezida paul kagame

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze amajwi y’agateganyo, agaragaza ko Paul Kagame ari we wakomeje kuza imbere mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aho yagize 99,18%.

Ni amajwi yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi itatu mu Rwanda habaye Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Ay’abadepite.

Aya majwi yashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, agaragaza ko hamaze kubarurwa amawi 98,07% by’abatoye bangana na 8 895 739 mu Banyarwanda 9 071 157 bose batoye.

Perezida Paul Kagame wari wagize amajwi 99,15% ubwo hari hamaze kubarurwa amajwi 78%, ubu yagize 99,18%; aho yatowe n’Abanyarwanda bangana na 8 822 794.

Dr Frank Habineza wari Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) yagize amajwi 0,50%; aho we yatowe n’Abanyarwanda 44 479.

Naho Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, we yagize amajwi 0,32%, aho we yatowe n’Abanyarwanda 28 466.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *