wex24news

APR BBC yaguze Aliou waciye ibintu muri BAL

APR BBC yaguze Umunya-Mali, Aliou Diarra yakuye muri FUS Rabat yo muri Maroc asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yigaragaje cyane muri BAL ebyiri ziheruka cyane ko yatoranywaga mu bakinnyi b’irushanwa.

APR BBC yatangiye kwiyubaka mu gihe Shampiyona iri kugana ku musozo kugira ngo abakinnyi batangire kumenyerana baninjira mu Mikino ya Kamarampaka.

Kugeza ubu APR BBC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ikurikiye Patriots BBC ya mbere, Diarra yiyongereye kuri Israel Otobo iyi kipe yaherukaga kugura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *