wex24news

Hamenyekanye aho igitaramo cya Riderman na Bull Dogg kizabera

Umuraperi Riderman yatangaje aho igitaramo cyo kuzamurikiramo igice cy’Umuzingo wabo (Extended Play) bise Icyumba cy’amategeko kizabera ndetse n’ibiciro bishyirwa ahagaragara.

Riderman yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, ni bwo yujuje isezerano yari yaratanze ubwo yatangazaga itariki igitaramo kizaberaho agasezeranya abakunzi be ko andi makuru azatangazwa mu bihe bitarambiranye.

Riderman yari yavuze ko impamvu yo gutangaza itariki gusa y’igitaramo bifuzaga ko abantu baba bayibitse ku mutima kugira ngo bazabashe guteganya gahunda zabo bazihuza n’umunsi w’igitaramo, aho kugira ngo bazayitangaze batinze bitume bacikanwa, ni ho yashingiye avuga ko ibijyanye n’ibiciro ndetse n’aho kizabera bizatangazwa vuba.

Mu butumwa yanditse, agize ati: “Ubwo twavuye mu cyumba cy’itora neza ubu ni karibu mu cyumba cy’amategeko.”

Igitaramo Icyumba cy’amategeko kizaba tariki 24 Kanama 2024, kikazabera mu ihema rya Camp Kigali, aho kwinjira itike ya make izaba igura 7000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Riderman avuga ko icyo gitaramo kizarangwa n’umuco w’abaraperi, imbyino, indirimbo ndetse n’imyambarire byose ku buryo n’umuntu utazi umuco w’abaraperi yazawumenyera mu cyumba cy’amategeko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *