wex24news

Ishyaka Mouvement Cœurs Unis byasinyanye amasezerano na FPR-Inkotanyi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye itsinda ry’abo mu Ishyaka Mouvement Cœurs Unis (CMU) ryo muri Repubulika ya Centrafrique bagirana ibiganiro banasinyana amasezerano y’imikoranire.

Iri tsinda ryakiriwe na Gasamagera ryari riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CMU, Simplice Sarandji, usanzwe ari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Centrafrique.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, FPR-Inkotanyi yagize iti “Abayobozi bombi baganiriye ku nyungu zireba impande zombi ndetse banasinyana amasezerano y’ubufatanye.”

Uretse umubano mwiza uri hagati ya CMU na FPR-Inkotanyi no ku rwego rw’ibihugu uyu mubano umaze gukomera, aho nk’u Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga umutekano muri iki gihugu buzwi nka MINUSCA.

Ku wa kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024 u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z’umutekano, byasinye amasezerano y’ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Byateganywaga ko hazabaho uburyo bwo gufatanya no kohereza abarimu b’Abanyarwanda bakajya kwigishiriza abapolisi cyangwa abajandarume babo muri Repubulika ya Centrafrique kugira ngo, iki gihugu kibashe guhugura umubare munini bidahenze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *