wex24news

Mukura VS ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025

Ikipe ya Mukura VS iri mu makipe y’ibigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ariko idaheruka kwigaragaza, ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025, aho ifite intego yo kongera kwigaragariza abakunzi bayo n’aba ruhago.

Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)

Mukura VS uretse kuba ari imwe mu makipe akuze mu Rwanda, yagiye initwara neza ndetse ikaba yarigeze gusohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Imaze imyaka ibiri itigaragaza, gusa umwaka ushize w’imikino warangiye iri ku myanya itanu ya mbere, kuko yari ari iya kane n’amanota 47.

Ubu ikomeje imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, aho kuri uyu wa Gatatu yakoze imyitozo ifite abakinnyi 22 barimo batanu bashya, ari bo Tuyizere Jean Luc, Uwumukiza Obed, Abdul Jalilu, Jordan Nzau Ndimbumba, Niyonizeye Fred.

Amakuru ava muri iyi kipe, avuga ko muri uyu mwaka w’imikino izakoresha abakinnyi 26, mu gihe kugeza ubu ifite 23.

Biteganyijwe kandi ko Mukura VS, izakina umukino wa gicuti na Gasogi United tariki 27 Nyakanga 2024, wo kwipima uko aya makipe yombi ahagaze mbere yo gutangira shampiyona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *