wex24news

Nta mutegetsi w’u Burundi wakandagiye mu ishyingurwa rya Perezida Buyoya

Majoro Petero Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi nyuma y’imyaka itatu yitabye Imana yashyinguwe ku isambu avukaho muri Komine ya Rutovu mu Ntara ya Bururi mu Burundi, nta mutegetsi w’iki gihugu wahakandagije ikirenge.

Ni urugendo rwa nyuma uyu wahoze ari umutegetsi mu Burundi agiriye muri iki gihugu atakiri muzima, kuko umurambo we wakuwe muri Mali aho yari yarashyinguwe.

Ubwo yashingurwaga mu Burundi, imihango yose yakozwe n’abo mu muryango we, nta mutegetsi wa Leta ya Gitega wahakandagije ikirenge, nta n’icyubahiro cy’umukuru w’Igihugu cyahawe uyu mugabo wategetse u Burundi inshuro ebyiri.

Buyoya yapfuye hashize amezi abiri Urukiko rumukatiye igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose mu rubanza rw’abashinjwa uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu Ukwakira 1993.

Icyo gihano n’iyo mpamvu nyamukuru Perezida Varisito Ndayishimiye yatanze mu gusobanura icyatumye nta cyubahiro ubutegetsi bwamuhaye mu kumusezera.

Ndayishimiye yavuze ko umuryango wa Buyoya wumva neza impamvu ntacyo ubutegetsi bw’u Burundi bwakoze kuko “Uzi ubwenge”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *