wex24news

ntiyemeranya n’abasaba Perezida Ruto kwegura

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yagaragaje ko atemeranya na gato n’abasaba Perezida William Samoei Ruto kwegura, batekereza ko ari bwo ibibazo byugarije igihugu byakemuka.

Odinga ni umwe mu bayoboye ubukangurambaga busaba Perezida Ruto kwegura mu 2022 ubwo yari amaze igihe gito ku butegetsi. Mu byo yamushinjaga harimo kwiba amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu no kudakemura ikibazo cy’ubuzima buhenze.

Abanyakenya biganjemo urubyiruko batangiye imyigaragambyo, bamwe muri bo basabaga uyu Mukuru w’Igihugu kutemera gusinya itegeko ryazamuraga umusoro, abandi bamusaba kwegura.

Ruto yemeye kudasinya kuri iri tegeko ryari ryamaze kwemeza n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, agabanya ingengo y’imari ikoreshwa n’inzego za Leta nyinshi, asesa guverinoma yose, ariko hari abanze kunyurwa, bagaragaza ko ahubwo na we akwiye kwegura.

Mu nama y’abahagarariye ishyaka ODM mu Nteko Ishinga Amategeko, Odinga yavuze ko kwegura kwa Perezida Ruto bidashobora gukemura ibibazo Kenya ifite, kuko yasimburwa n’abagendera kuri politiki y’ubutegetsi buriho nka Visi Perezida Rigathi Gachagua.

Odinga yasobanuye ko iyo igihugu kiri mu bihe bikomeye, abantu baba bakwiye kuganira, bagashakira hamwe igisubizo. Ati “Mu bihe bikomeye nk’ibi, igihugu gikwiye kuganira. Ntabwo tugiye kubikora kugira ngo dutabare Ruto, ni ugutabara Kenya. Abajenerali ntibagira imwuka iryana mu maso, ntibagira amakamyo amisha amazi, bagira amasasu.”

Hari abagaragaza ko iri jambo rya Odinga ririmo kwizigama mu gihe ahatanira kuba Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Kandidatire ye yashyigikiwe na Kenya n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Ruto.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *