wex24news

Umunyarwanda wari Sous Lieutenant mu Ngabo za Canada yitabye Imana

Umunyarwanda witwa Nkubito Kevin w’imyaka 29 wari Sous Lieutenant mu Ngabo za Canada yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka ikomeye, imuhitana we n’abandi babiri.

Polisi ya Canada yatangaje ko iyi modoka yari itwaye ingabo zo mu gace ka Oromocto, irenga umuhanda igonga igiti ihita iturika ari na ko yahise ifatwa n’inkongi, batatu barimo na Sous Lieutenant Kevin Nkubito bahita bitaba Imana.

Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Kevin Nkubito mu gahinda gakomeye yabwiye itangazamakuru ko ari igihombo gikomeye kubura umuntu nka Nkubito wari ugitegerejweho byinshi mu iterambere rye n’iry’igihugu cye cyane ko yari akiri muto.

Uyu muvandimwe wa Sous Lieutenant Kevin Nkubito yavuze ko umuvandimwe we yari amaze imyaka itatu akorera Igisirikare cya Canada ariko abana n’umuryango we muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko misa zo gusabira Sous Lieutenant Kevin Nkubito zizabera ku Kigo cy’Amashuri cya IFAK Kimihurura giherereye mu Karere ka Gasabo ku matariki atandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *