wex24news

yasabye abahanzi bo muri Nigeria gukomeza umuco wa Afrobeat

Umuhanzi w’icyamamare, Rema, yasabye abahanzi bo muri Nigeria gukomeza umuco wa afrobeats kugira ngo icyo gihugu gikomeze cyiganze muri muzika nyafurika.

Nigerian singer Rema will perform at Trace Awarding ceremony.

Uyu muhanzi avuga ko injyana yitwa Amapiano yo muri Afurika y’Epfo yamaze imyaka itari mike yarashinze imizi muri Nigeria, ariko kandi bikwiye ko bakomeza umuco wa Afrobeat kuko muri iyi minsi iyo njyana iyoboye muri icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Apple Music, Rema yatangaje ko amapiano ari injyana yabanje kandi yakunzwe mu buryo bukomeye, akemeza ko abahanzi bo muri icyo gihugu bagomba gukomeza gushyira imbaraga muri Afrobeats kugira ngo nk’abahanzi bo muri Nigeria bakomeze bayobore muri iyo njyana ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Nagombaga gusubira inyuma ubwo nakoraga umuzingo wanjye wa kabiri, ibitekerezo byinshi by’uburyo nabikora nabikuye kuri Mo’hits. Mu masegonda ane ya mbere wumva indirimbo ya Mo’hits uba wamaze kumenya ko ari iye igiyemo, iyo usanzwe uzi ko ari iye. Don Jazzy noneho we ni nk’umusazi kuri Afrobeat”.

Yongeraho ati: “Amapiano ni nziza, ni injyana yashinze imizi kandi yishimiwe cyane, ariko igihe cyarageze Afrobeat iraza abantu barayikunda ndetse itanga umusaruro ku bayikora ishyira n’umuziki wa Nigeria ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika, ndifuza ko dukomereza muri uwo mujyo.”

Abandi mu bahanzi Rema avuga ko yafatiyeho urugero ajya gukora umuzingo we wa kabiri harimo Don Jazzy, Mo’hits, 2Baba, Olamide, P-Square na Timaya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *