wex24news

Aba-Republicains bipfutse amatwi mu kwifatanya na Trump

Abashyigikiye umunyapolitiki Donald Trump bashyize ibipfuko ku matwi y’iburyo mu rwego rwo kwifatanya na we mu kababaro nyuma yo kuraswa ubwo yari muri Leta ya Pennsylvania.

Ibi bipfuko babyishyizeho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, ubwo bari mu nama nkuru y’ishyaka ry’Aba-Republicains, yafatiwemo icyemezo cyo kwemeza bidasubirwaho Trump nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Trump yarashwe n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwaga Thomas Matthew Crooks, tariki ya 13 Nyakanga ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye bari bateraniye mu Mujyi wa Butler.

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza, FBI, rwasobanuye ko uyu musore washakaga kwica Trump na we yarashwe, arapfa, nyuma yo kwica umuturage wari mu bashyigikiye uyu munyapolitiki.

Trump ubwo yari amaze kuraswa, yavuze ko azakomeza guhatana kugeza atorewe kuyobora Amerika mu Ugushyingo 2024, nk’uko n’abamushyigikiye babyifuza.

Abagaragaye bipfutse amatwi mu nama nkuru y’ishyaka yabereye mu mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin, basobanuye ko babikoze mu rwego rwo kugaragaza ko bashyigikiye Trump, no kumwereka urukundo nyuma y’ibyamubayeho.

Trump na we yageze muri iyi nama afite igipfuko ku gutwi kwarashwe. Umuganga we, Ronny Jackson, yasobanuye ko hari agace kako yatakaje, icyakoze ngo nta ngaruka zikomeye iki gikomere kizagira kuri uyu munyapolitiki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *