wex24news

Abadepite bashya bahagarariye urubyiruko

Umuhoza Vanessa Gashumba na Icyitegetse Venuste batorewe kuba Abadepite bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Image

Ni mu matora yabaye tariki ya 16 Nyakanga 2024, i Kigali ku Nama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Nkuko Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024, mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Abadepite ku byiciro byihariye, yabaye mu buryo buziguye.

Umuhoza Vanessa w’imyaka 28 y’amavuko yagize amajwi 188 angana n’ijanisha rya 73,72% mu gihe Icyitegetse w’imyaka 29 yagize amajwi 159 angana n’ijanisha rya 62.35%.

Umuhoza na Icyitegetse batowe mu bakandida 31 bari biyamamarije guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko. Inteko Itora yari igizwe n’abantu 261 bo mu Turere twose tw’Igihugu, hakaba hamaze kubarurwa amajwi 255, ari na yo yagaragaje abamaze gutsinda.

Ubusanzwe Umutwe w’Abadepite igizwe n’Abadepite 80, aho abahagarariye ibyiciro byihariye baba ari 27, barimo 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’undi umwe uhagarariye Abantu bafite Ubumuga.

Umuhoza na Icyitegetse batowe mu rubyiruko rwari rugizwe n’ab’igitsina gore 8 n’ab’igitsina gabo 23, biyamamaje bose bagaragaza imigabo n’imigambi yo guteza imbere urubyiruko mu gihe baba batorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Icyitegetse yari yatangaje ko natorwa azaharanira gufasha urubyiruko rukora ubuhinzi, bagahinga ubutaka bumaze igihe budakoreshwa icyo bwagenewe, bazabuhabwa bakabubyaza umusaruro.

Umuhoza we imigabo n’imigambi, mu kwiyamamaza kwe yatangaje ko azaharanira gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zo gufasha urubyiruko guhanga ibishya, kubakangurira guhunda zo gukunda igihugu no kugikorera batizigama.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *