wex24news

Biramahire yabonye ikipe nshya muri Mozambique

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, wakiniraga UD Songo yerekeje muri Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yerekeje mu ikipe nshya.

Biramahire Abeddy yerekeje muri Mozambique mu mwaka ushize ubwo yageraga muri UD Songo ndetse mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa ahita akina na Ferroviario de Nampula yamuguze afasha bagenzi be kuyambura igikombe.

Nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze muri UD Songo, ubu Biramahire ni umukinnyi mushya wa Clube Ferroviário de Nampula mu mwaka utaha w’imikino.

Nampula Railway, ni ikipe yashinzwe mu 1924, ikaba ifite igikombe kimwe cya shampiyona yegukanye mu 2004 ndetse n’icy’igihugu iheruka mu 2003 mu gihe iheruka mu marushanwa Nyafurika mu 2008.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *