wex24news

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byahagaritse gukora

Ikoranabuhanga rya Microsoft ryahuye n’ibibazo, bigira ingaruka ku bikorwa binyuranye ku Isi, nk’aho sosiyete z’indege zikoresha iryo koranabuhanga, amaguriro, banki, ibigo by’itumanaho n’ibigo by’itangazamakuru byananiwe gukora.

BREAKING: Ku Isi habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagize ingaruka kuri rumwe mu nzego zikomeye

Ikibazo cyabaye ku ikoranabuhanga rikoresha porogaramu ya Microsoft 365. Microsoft yatangaje ko iri kureba umuzi w’iki kibazo.

Bivugwa ko CrowdStrike, ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga aricyo cyagize ikibazo, ku buryo porogaramu zikoreshwa muri Microsoft 365 mu kurinda abajura mu by’ikoranabuhanga zitari gukora.

Byatumye mudasobwa zikoresha Microsoft Windows zihura n’ibibazo. Crowdstrike yavuze ko yabonye amakuru y’uko Microsoft Windows itari gukora ku bantu bamwe na bamwe.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, sosiyete z’indege zirimo Delta, United, American Airlines zahagaritse ingendo zazo muri iki gitondo kubera ibibazo by’itumanaho.

Muri Australie, ku kibuga cy’indege cya Sydney, ibyapa byandika uko ingendo zikurikirana ntabwo biri gukora. Mu maguriro ya Woolworths naho, serivisi zahagaze kuko imashini abantu bakoreshaga bashaka kwishyura zitari ziri gukora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *