wex24news

Niyonzima Haruna asubiza avuga ko ashaje

Niyonzima Haruna, yatangiye imyitozo nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports, avuga ko  bimutangaza kuba amaze imyaka myinshi, yumva  abantu bavuga ko ashaje , nyamara we agakomeza gukora akazi neza ,ati ” cyeretse niba naracyecuye”.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga, nibwo Haruna yatangiye imyitozo muri Rayon Sports, uyu musore yakiriwe n’abafana benshi ba Rayon Sports bamwishimiye cyane , ndetse bamwereka ko bakimukunda, nyuma  y’imyaka 17 avuye muri iyi kipe , aganira n’itangazamakuru Haruna yavuze ko aje gufatanya na Rayon Sports, kongera gutwara ibikombe , no kongera gusohokera igihugu , gusa avuga ko byose bizashoboka ari uko buri wese muri Rayon Sports abigizemo uruhare .

Abajijwe kubyo kuba hari abavuga ko ntacyo azamarira Rayon Sports, kuko ashaje Haruna yagize ati” Njyewe icyo nabwira abantu   icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba , umupira bawukinira ahantu hagaragara , abantu kuvuga ko nshaje ntabwo mbyanga , kuko ntanubwo naba nsaziye ubusa , ariko njyewe Haruna ntabwo nkunda kuvuga ibintu byinshi ku mupira w’amaguru, umupira urivugira mu kibuga”.

Haruna avuga ko kumwita umusaza, bimutera imbaraga  zo gukora cyane , kugirango yerekanye ko ibyo bavuga ntacyo bivuze, ati” ariko ibyo bavuga byose njyewe ndabikunda kuko bintera imbaraga zo gukora nkabereka ko nshoboye , ntabwo mbyitaho cyane , nta nubwo nabanga ,buri wese agira uko areba, ariko icyo navuga nuko abayobozi ba Rayon Sports,gufata umwanzuro wo kunzana mu ikipe si uko ari injiji.”

Yakomeje avuga ko, akomeza gutangazwa no kumara imyaka irenga 18 yitwa umusaza, nyamara we agakomeza agakora akazi ndetse akanashimwa n’amakipe yo hanze y’uRwanda ati” ariko icyo navuga nuko gusaza kwanjye maze iyo myaka mbyumva , ahubwo cyeretse niba naracyecuye, kubera ko maze imyaka myinshi cyane numva bavuga ko nshaje ariko nkikora akazi , njyewe ndashimira Imana igikomeje kuntiza imbaraga , kandi nubundi nzabereka ko nshaje nibo bazafata umwanzuro “.

Niyonzima Haruna ni umwe mu bakinnyi, batajya boroherwa cyane n’itangazamakuru ndetse n’abafana , cyane cyane iyo bigeze ku ngingo y’imyaka ye , uyu mugabo umaze imyaka 19 akina umupira ku rwego rwo hejuru , niwe wenyine usigaye mu kibuga mu bakinnye igikombe cya Africa cy’abatarengaje imyaka 20 , cyabereye mu Rwanda muri 2009 , mu byangombwa bya Haruna Niyonzima harimo ko afite imyaka 34 , gusa benshi babishidikanyaho , ari naho bahera bavuga ko ashaje .

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *