wex24news

Princess Sheikha w’ i Dubai yatandukanye n’umugabo we

Umukobwa w’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, bisa nk’aho yatangaje gatanya ye ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutumwa bwavuye kuri account iri verified ya Instagram y’Igikomangomakazi Sheikha Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum bwavuze ko ashyize iherezo ku mubano we n’umugabo we, agira ati: “Ndatangaza ko twatandukanye.”

Nta bisobanuro byatanzwe n’umugabo we Sheikha Mahra, Sheikh Mana bin Mohammed bin Rashid bin Mana Al Maktoum, cyangwa se umubyara.

Ubutumwa butangira buvuga buti “Mugabo wanjye nkunda”, bwasoje bugira buti “Ntandukanye nawe, ntandukanye nawe, kandi ntandukanye nawe,” bisa nkaho yakoresha umugenzo wa kisilamu uzwi nka triple talaq.

Ni umugenzo bivugwa ko wabujijwe mu bihugu byinshi, ariko mu bisanzwe wemerera abagabo gutandukana byihuse n’abagore babo bavuga ngo “Ntandukanye nawe” inshuro eshatu.

Amashusho yose y’umugabo wa Princess Sheikha Mahra asa nkaho yasibwe kuri konti ye. Konti ya Sheikh Mana nayo isa nkaho yakuweho amafoto yose y’umugore we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *