wex24news

u Rwanda yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori

Leta y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori, mu rwego rwo kuyigoboka kubera amapfa ayugarije.

Nyuma ya Zimbabwe, u Rwanda rwahaye ikindi gihugu imfashanyo y'ibigori

Zambia ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byugarijwe n’amapfa akomeye yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Bugingo Emmanuel ni we washyikirije Visi Perezida wacyo, Mutale Nalumango imfashanyo u Rwanda rwakigeneye.

Visi-Perezida Namulango nyuma yo kwakira biriya bigori, yavuze ko Zambia ishima cyane u Rwanda.

Yavuze ko imfashanyo u Rwanda rwahaye igihugu cye ari “impano ikomeye kubera ko igaburira abantu benshi, mu minsi myinshi kugira ngo babashe kubaho. Iyi ni impano ikomeye kuri twe.”

Visi-Perezida wa Zambia yakomeje agira ati: “Imfashanyo y’ibigori u Rwanda rwahaye Zambia ntabwo ari ihererekanya ry’ibiribwa, ahubwo ni umurongo w’ubuzima uturutse mu gihugu kimwe ujya mu kindi, ikimenyetso cy’icyizere no kwifatanya. Ihagarariye umwuka w’ubumuntu udusobanura nk’Isi”.

Ambasaderi Bugingo mu ijambo rye we yavuze ko u Rwanda rwahaye Zambia iriya mfashanyo mu rwego rwo kwifatanya na yo “mu bihe bigoye by’amapfa irimo” byatewe n’ihindagurika ry’ibihe.

Imfashanyo u Rwanda rwahaye Zambia yiyongereye ku yindi nka yo mu minsi ishize rwahaye igihugu cya Zimbabwe na cyo kiri mu byugarijwe n’amapfa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *