wex24news

Umwami wo muri Uganda yimwe visa

Guverinoma ya Namibia, tariki ya 17 Nyakanga 2024 yanze ubusabe bwo kongeresha visa y’Umwami wa Buganda muri Uganda, Kabaka Mutebi II, uharwariye kuva muri Mata 2024 kugeza magingo aya.

AFP A man carries Kabaka (King) Ronald Muwenda Mutebi II on his shoulders during his 30 year coronation at his palace in Mengo, Kampala, on July 31, 2023.

Muri Gicurasi ni bwo habaye imyigaragambyo kuri Ambasade ya Namibia mu Bwongereza, aho abigaragambya b’abanya-Uganda basabaga ko hagaragazwa impamvu umwami amaze muri icyo gihugu igihe kirekire.

Aha basabaga Namibia ko itangaza amakuru yerekeranye n’aho umwami aherereye kugira ngo bakureho amakenga y’uko yaba yarashimuswe.

Umwami Mutebi II, wa Buganda yari ari kuvurirwa indwara itaramenyekana muri Namibia, ari naho yasabiye kongererwa visa ye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamaganiye kure ubu busabe ivuga ko amategeko agenga igihugu cyabo ari uko umuntu wese utari umunyagihugu ahamara iminsi 90 gusa.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwa Namibia butangaje ko butishimiye iyo myigaragambyo y’abanya-Uganda kuri ambasade yayo, babaza impamvu umwami wabo amaze igihe muri icyo gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *