wex24news

Ursula von der Leyen yatorewe kongera kuyobora EU

Umudage Ursula von der Leyen w’imyaka 65 yatorewe manda ya kabiri y’imyaka 5 yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Von der Leyen yatangaje ko muri manda nshya agiye gushyira imbaraga mu gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo, inganda n’umutekano.

Yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU, atorwa n’abantu 401 kuri 284 batamutoye.

Yavuze ko imyaka itanu atorewe kuyobora ari yo izagaragaza isura nyayo y’u Burayi mu myaka 50 iri imbere.

Von der Leyen, byari byitezwe ko atorwa nyuma yo gushyigikirwa na benshi mu bayobozi bakomeye ku Mugabane w’u Burayi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *